Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS, bugaragaza ko byibuze mu bana 100 batuye Isi, umwe muri bo aba afite ubumuga bwa ‘autisme’.

Autisme ni indwara ifata umwana, ahanini igaragara atangiye kugira amezi umunani. Umwana ufite ibimenyetso byayo cyangwa uyifite, agaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo. Ishobora kuba yagira uruhare mu ididindira ry’ubwenge bigasaba kwitabwaho byihariye.

Mu Rwanda ntiharamenyekana imibare ihamye igaragaza abana bafite autisme, kuko abenshi ntibayisobanukiwe kandi ahanini usanga abamenya ko umwana ayifite ari bake cyangwa bakabimenya hashize igihe kinini.

Kuri uyu wa Gatandatu, ku wa 2 Mata 2022, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukangurambaga ku bijyanye na ‘autisme, mu Rwanda hagaragajwe imbogamizi zihangayikishije ubuzima bw’abana bayifite ndetse hatangazwa ibisubizo byafasha mu kubitaho.

Ikigo Autisme Rwanda cyita ku bana bafite ubu bumuga ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’ibindi bikora mu rwego rw’ubuzima, imibereho myiza y’abana n’uburezi byahuriye hamwe kuri uyu munsi mpuzamahanga wahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubuzima bwiza n’uburezi kuri bose.”

Muri uyu muhango hagaragajwe ibikorwa by’abana barererwa muri Autisme Rwanda, harimo ubuhanzi n’imikorere yabo mu bijyanye n’amasomo bahabwa n’abarezi babo.

Ibi byagaragaje ko mu gihe aba bana bitaweho hakiri kare, kandi mu buryo bwiza bwizewe bashobora kuvurwa.

Umuyobozi w’Ababyeyi barerera muri iki kigo, Ndegeya Cyril, yashimiye uruhare rw’ibigo bitandukanye bifasha aba bana kuko baba bakeneye kwitabwaho byihariye.

Yagarutse ku bandi “bana bataramenyekana bafite autisme bari hirya no hino mu Rwanda’’, ko na bo bakwiye gukurikiranwa.

Yagarutse ku bibazo bahura nabyo, harimo icy’amikoro kuko serivisi bahabwa zihenze cyane kandi no mu rugo haba hakenewe izindi nyunganizi zibafasha mu kubarera; yavuze ko banahabwa akato ndetse rimwe na rimwe ntibabone ubuvuzi buhagije.

Ndegeya yasabye ubufasha mu nzego z’uburezi, ko hakongererwa ubushobozi ibi bigo mu rwego rwo gukomeza kwita kuri aba bana bijyanye n’ikigero barimo n’amasomo biga.

Abo mu nzego z’ubuzima, bo yabasabye kongerera ubumenyi n’ubukangurambaga ku baganga babitaho ku buryo bakurikiranwa neza.

Kimwe mu bisubizo cyagaragajwe cyatuma bitabwaho, Autisme Rwanda ku bufatanye na Kaminuza iteza Imbere Imibare mu Rwanda, AIMS na RBC, ni urubuga ruhuriraho n’umubyeyi n’umujyanama w’ubuzima bikoroshya no guhererekanya amakuru mu gihe umwana akeneye gukurikiranwa.

Uru rubuga rukora mu buryo bw’ibibazo ku buryo umubyeyi urukoresha agenda abisubiza abazwa ku bijyanye n’imyitwarire y’umwana.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’icyaro n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Monique Huss, yavuze ko kimwe bituma abana bafite autisme batamenyekana ngo bitabweho ari ukubera imibare itazwi.

Yagize ati “Mu ibarura rusange ryabaye mu 2012, hagaragaye abantu basaga ibihumbi 446 kandi abo munsi y’imyaka itanu ntibari barimo. Mu ibarura riteganyijwe vuba na bo bazabarurwa bityo byorohereze igenamigambi hashakwe n’uko bakwitabwaho.’’

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko uburezi bw’u Rwanda budaheza ariko yemeza ko hakirimo icyuho kinini mu bijyanye n’imyigire ku bana bafite autisme.

Yakomeje agaragaza ko bakeneye kwitabwaho byihariye kandi bigakorwa vuba. Yavuze ko hakwiye gukorwa ubuvugizi mu bijyanye n’imyigire hakaboneka imfashanyigisho ndetse n’integanyanyigisho zihariye zishingiye ku bushobozi bugiye butandukanye aba bana bafite.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu Mutwe muri RBC, Dr Kayiteshonga Yvonne, yavuze ko bazakomeza kongera ubumenyi abaganga kugira ngo bafatanye n’ababyeyi mu kurengera ubuzima bw’aba bana.

Ati “Hakenewe ubufatanye mu nzego zitandukanye kugira ngo aba bana bitabweho.’’

Umubyeyi urerera mu Kigo Autisme Rwanda, Akimana Ange, yavuze ko abana babana n’iki kibazo bigoye cyane kubana na bo bityo ashima ikigo akazi gikora mu kubafasha kwita ku buzima bwabo.

Yasabye inzego bireba gukomeza gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’iyi ndwara kuko benshi batayizi, anasaba ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu buvuzi kugira ngo bitabweho abayigaragaweho.

Umuyobozi w’Ikigo Autisme Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju, yavuze ko bafite umushinga wo kubaka ahazajya hatangirwa amahugurwa arebana na autisme n’aho abana bazajya bitabwaho mu buryo burambye.

Umwana urwaye autisme iyo akurikiranywe neza kandi hakiri kare hari byinshi abasha kwigezaho ndetse akaba yabikora neza kuruta n’abadafite iyi ndwara.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *