Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, batabarije abana bafite uburwayi bwa Autisme mu Rwanda batabona ubufasha nk’uko bikwiye ngo bahabwe uburezi nk’abandi.

umwana ufite ubumuga bwa autism agaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo ndetse ishobora kuba yagira uruhare mu ididindira ry’ubwenge bigasaba kwitabwaho byihariye.

Ubwo yari imbere y’Abadepite, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, bamusabye ko ikibazo cy’abana bafite ubumuga bwa Autisme cyakwitabwaho bagahabwa uburezi.

Depite Mukabalisa Germaine yabajije impamvu kugeza ubu mu Rwanda nta kigo cya Leta cyita ku bana bafite uburwayi bwa Autisme gihari.

Mukabalisa kandi yabajije icyo Leta igiye gukora kugira ngo abana bafite ubu burwayi bahabwe uburezi kuko ibigo bihari ari iby’abafite amikoro ahanitse bityo abana bo mu miryango itishoboye ntibabashe gufashwa.

Ati “Iki kibazo gihabwe umwihariko gikwiye, ntabwo twabona ibigo by’umwihariko bifasha abo bana bose. Ntabwo numva ko twaba dufite amashuri muri buri kagali abana bashobora kujyamo mu gihe byaba byashyizwemo imbaraga zikwiye ngo bibe bidakorwa. Politiki imaze igihe ariko ubushake nta buhari ndagira ngo mbasabe kizahabwe umwihariko.”

Depite Ruki Rwabyoma John yavuze ko u Rwanda rutihanganira ihezwa iryo ari ryo ryose bityo ko abo bana bafite uburwayi bwa Autisme badakwiye guhezwa na gato.

Yagize ati “Aba bana bafite ubumuga ni abana b’u Rwanda, ntabwo bamwe bajya mu mashuri yihariye ngo abandi babibure, dushyireho uburyo ku buryo nta mwana w’Umunyarwanda uzahezwa ngo ni uko integanyanyigisho itageze mu ishuri rye. Turasaba Minisitiri ko aba bana bakitabwaho nkuko tujya duhaguruka tukajya gufasha abana bagwingiye.”

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, igaragaza ko umwe mu bana 100 aba afite ubumuga bwa Autisme.

Kugeza ubu mu Rwanda nta mibare nyakuri y’abafite ubu bumuga ihari, gusa Ikigo Autisme Rwanda kivuga ko kuva cyatangira muri 2015 kimaze kwakira abana 300, cyahaye uburezi bw’ibanze.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude, yavuze ko kugeza ubu nta nteganyanyigisho zihariye za kwifashishwa mu kwigisaha abana bafite uburwayi bwa Autisme, ahubwo bigana n’abandi.

Ati “Ubumenyi bujyanye na Autisme buracyari buke mu Banyarwanda, Leta ntabwo yicaye, turabizi ko amashuri ahenda ariko ntabwo hari amashuri abiri dufasha ya HVP Gatagara na SFPK ari Gikondo ariko ntibirashyitswa ahantu hose.”

“Gahunda ihari ni uko byakomeza kugezwa n’ahandi ngo abana bafite Autisme be gukomeza guhezwa bagire umwanya muri sositeye bitabahenze bityo rero bizakomeza.”

Depite Mukabalisa yavuze ko ayo mashuri ari muri Kigali bityo ko bikiri imbogamizi ku babyeyi bo mu bice bitandukanye by’igihugu asaba ko hashyirwaho uburyo bunoze bwo gukemura iki kibazo.

Ikibazo cy’uburezi bw’abana bafite Autisme cyaherukaga kugaragazwa n’Umuyobozi w’Ikigo cyita kuri abo bana cya Autisme Rwanda, Rosine Kamagaju wavuze ko abana babasha kwiga mu mashuri y’abafite ubu bumuga ari abifite.

Ati “Ubu abana bitabira amashuri ni abo mu miryango yishoboye kuko ibigo bihari ni ibyigenga. Amikoro mu muryango ni make cyane. Ndumva Minisiteri zitandukanye zikwiye kubyitaho kuko Autism igira ingaruka ku muryango wose muri rusange.”

Yongeyeho ko mu gihe bamaze kwigisha abana mu burezi bw’ibanze, bagwa mu ihurizo ryo gusanga nta handi bakwerekeza kuko ari abana bafite imikorere y’ubwonko yihariye, ikeneye imyigire n’imyigishirize yihariye.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko bari kuvugurura integanyanyigisho, bityo ngo bazakorana na Autisme Rwanda, bazongeramo gahunda zifasha abana bafite Autisme kugira ngo na bo babone uburezi nk’uko n’abandi babuhabwa.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *