Umuryango Autisme Rwanda n’ababyeyi bafite abana bavukanye indwara ya Autisme, barasaba ubufasha Leta n’izindi nzego mu kwita kuri abo bana kuko bisaba amikoro ahanitse ngo babone iby’ibanze nk’ubuvuzi n’uburezi bitewe n’uko baba batandukanyije imyitwarire n’abandi bana.

 

Ibi byatangajwe ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukangurambaga ku ndwara ya Autisme mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Umuryango Autisme Rwanda wita ku bana bavukanye iyi ndwara bwavuze ko mu myaka icumi umaze ukorera mu Gihugu hari ibyo umaze kugeraho, nko gufasha ababyeyi kuzana abana ngo bitabweho ndetse n’myumvire kuri iyi ndarwa hakaba hari abagenda bayimenya.

Autisme ni indwara ituma umwana avukana imiterere n’imikorere by’igice cy’ubwonko biteye mu buryo bwihariye.

Abana bavukanye iyi ndwara barangwa no kugira imyitwarire idasanzwe nko gukubagana cyane no kudahama hamwe bakaba banikomeretsa, kuvuga adidimanga cyangwa gutinda kuvuga bikagera nko ku myaka itatu cyangwa se akavuga ibitajyanye n’abandi bo muri icyo kigero. Aba bana kandi barangwa no kutisanzura ku bandi bana bakigunga cyane.

Ababyeyi bagirwa inama yo gukurikirana abana babo bakiri bato ku kintu cyose kidasanzwe bababonyeho, kuko iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira iyo imenyekanye kare cyangwa ikigero yari iriho kikagabanyuka.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyita kuri aba bana cyitwa Autisme Rwanda, Rosine Duquesine Kamagaju, yasabye inzego zitandukanye kubafasha kwita kuri abo bana kuko buri kimwe bakenera kigoye kukigondera.

Yagize ati “Kwita ku mwana ufite Autisme si ikintu cyoroshye. Bisaba ubushobozi bwinshi haba mu mbaraga z’umubiri n’amikoro. Nk’abo bana iyo bagiye ku ishuri ntabwo bakwiga ari nka 20 cyangwa 30 bisanzwe; bo abenshi baba bigamo ntibarenga barindwi […] Abo bana barindwi baba bafite abarimu nibura batatu cyangwa bane kugira ngo bagire aho bava n’aho bagera”.

Yakomeje ati “Ibyo byose bituma ikiguzi cyo kwita kuri abo bana gisaba ubushobozi. Ni abana badahama hamwe abarimu baba babahora iruhande kugira bataba bakora nk’impanuka bo batabona ko ari ikibazo. Bisaba ingufu z’ubushobozi na Leta kugira ngo abo bana bitabweho uko bikwiye kuko ababyeyi bonyine ntibabishobora”.

Kamagaju avuga kandi ko nko kubagaburira, kubajyana kwiga n’ibindi bisaba ko babifashwa n’undi muntu kubera imyitwarire yabo.

Umubyeyi witwa Akimana Ange ufite umwana ufite iki kibazo cya Autisme yavuze ko yatinze kumenya icyo kibazo kuko atari azi na Autisme icyo ari cyo aho agereye kwa muganga basanga ni cyo kibazo umwana afite.

Yavuze ko muri Autisme Rwanda bamufashije kumenya neza uko Autisme y’umwana we imeze ndetse n’ubufasha akeneye, ubu akaba agize imyaka umunani.

Ati “Abenshi ni abataramenyekana kuko kubimenya ni kimwe no kwemera kubigaragaza ni ikindi. Abenshi barabafite mu ngo badashaka kubagaragaza kuko hari amazina [mabi] bitwa mu muryango mugari bagakira impungenge zo kubagaragaza ugasanga umwana yaheze mu nzu.”

“Hakenewe ubukangurambaga no kureba icyakorwa ngo abo bana bafashwe kuko iyo bitaweho baba abana bafite ubwenge cyane.”

Iki kibazo cy’abana barwaye Autisme mu Rwanda cyanagarutsweho mu Ukwakira umwaka ushize ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite babatabarizaga. Babwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ko abo bana batabona ubufasha nk’uko bikwiye ngo bahabwe uburezi nk’abandi.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *