Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yijeje umusanzu w’igihugu cye mu kwita ku bana bavukanye ubumuga bwa autisme.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yasuraga ikigo cya Autisme Rwanda, cyita ku bana bavukanye ubumuga bwa autisme, bakitabwaho.

Autisme ni indwara ifata umwana, ahanini igaragara atangiye kugira amezi umunani. Umwana ufite ibimenyetso byayo cyangwa uyifite, agaragaza imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, agakora ibinyuranye kuko aba atumva impamvu yabyo. Ishobora kuba yagira uruhare mu ididindira ry’ubwenge bigasaba kwitabwaho byihariye.

Einat Weiss nyuma yo gusura ikigo Autisme Rwanda, yavuze ko bagiye gufatanya ashingiye ku bunararibonye bw’igihugu cye mu kwita ku bavukanye ubu bumuga.

Ati “Muri Israel twavuye kure cyane […] ariko ababyeyi bishyize hamwe biyemeza gufashanya bakora ubukangurambaga. Uyu munsi hari abana barwaye Autisme bagenda binjizwa mu mashuri asanzwe, kuko bizera ko iyo habayeho uku kutabaheza bizana impinduka. Turabafite bihangiye imirimo, turabafite bubatse ingo ari na byo dushaka ko biba hano.”

Ambasaderi Weiss yavuze ko icya mbere gikenewe ari ubukangurambaga, ababyeyi bafite abana bavukanye autisme bakabimenya kare kandi bagafashwa kubakurikirana.

Ati “Tugomba guterwa ishema n’abana nk’aba kuko ni abana nk’abandi. Ntabwo dukwiriye kubakomera, ahubwo dukwiriye kubakira, bakishimana n’abandi bana.”

Umuyobozi w’Ikigo Autisme Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju, yavuze ko ubufatanye bafitanye na ambasade ya Israel, buzatuma bigira ku bunararibonye icyo gihugu gifite mu kwita ku bana bavukanye autisme.

Ati “Uko umwana ameze kose aba afite ubushobozi bwo kugira icyo akora nubwo cyaba ari gito ariko kugira ngo abigereho ni uko uba wamufashije. Nk’ubu hari abana bavuye hano bakajya kwiga mu mashuri asanzwe, byerekana ko bitaweho. Dufite abana bazi gucuranga, abiga mu wa gatandatu, uwa kane n’ibindi, gusa birahenda.”

Kamagaju yasabye Abanyarwanda bose kwita kuri abo bana bavukanye autisme, bakumva ko ari inshingano zabo kuko “ni abacu, ni abana b’u Rwanda”.

Kagame Emmy ufite umwana umaze imyaka ibiri yitabwaho muri Autisme Rwanda, yavuze ko hari impinduka amaze kubona ku mwana we wahageze atabasha kuvuga.

Yavuze ko uyu mwana w’imyaka itanu, mu minsi mike azamujyana mu mashuri asanzwe kuko abona hari ibyahindutse.

Ati “ Nkurikije igihe amaze hano hari byinshi byagiye bihinduka, afite ubumuga butandukanye. Ntabwo aratobora ariko aca aha ukumva avuze akantu. Mfite icyizere.”

Kugeza ubu mu Rwanda nta mibare nyakuri y’abafite ubu bumuga ihari, gusa Ikigo Autisme Rwanda kivuga ko kuva cyatangira muri 2015 kimaze kwakira abana 300, cyahaye uburezi bw’ibanze.

 

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *