Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze REB, cyatangaje ko mu nteganyanyigisho ivuguruye bari gukoraho, hazongerwamo gahunda zituma abana bafite ubumuga bwa Autisme babasha kwitabwaho mu mashuri atandukanye ya Leta, mu rwego rwo gutanga uburezi budaheza

Gahunda y’uburezi budaheza igaruka mu ntego z’iterambere rirambye SDGs, ndetse u Rwanda rwakoze byinshi mu gutuma uburezi bugera ku bana bose bagejeje igihe cyo kwiga.

Ku rundi ruhande ariko, hari ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autisme bavuga ko ahenshi hari mu bice by’icyaro hari abana batabasha guhabwa uburezi, kuko amashuri asanzwe adafite ubushobozi bwo kubafasha.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukangurambaga kuri ubu bumuga kuri uyu wa 4 Mata 2023, Rosine Duquesne Kamagaju, uyobora Ikigo Autisme Rwanda, nawe yashimangiye ko abana biga mu mashuri yagenewe abafite ubu bumuga ari abifite gusa, abakene batabasha kwigondera ikiguzi cy’uburezi bwabo.

Ati “Ubu abana bitabira amashuri ni abo mu miryango yishoboye kuko ibigo bihari ni ibyigenga. Amikoro mu muryango ni make cyane. Ndumva Minisiteri zitandukanye zikwiye kubyitaho kuko Autism igira ingaruka ku muryango wose muri rusange.”

Yongeyeho ko mu gihe bamaze kwigisha abana mu burezi bw’ibanze, bagwa mu ihurizo ryo gusanga nta handi bakwerekeza kuko ari abana bafite imikorere y’ubwonko yihariye, ikeneye imyigire n’imyigishirize yihariye.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko bari kuvugurura integanyanyigisho, bityo ngo bazakorana na Autisme Rwanda, bazongeramo gahunda zifasha abana bafite Autisme kugira ngo na bo babone uburezi nk’uko n’abandi babuhabwa.

Yagize ati “Icyo twabonye ni uko mu nteganyanyigisho zacu hari ikigomba kongerwamo,[…] twabonyemo icyuho cy’aba bana bafite Autisme, ariko tuzagikuramo. Mu kuvugurura integanyanyigisho, Autism Rwanda bazaza batubwire uburyo bakoresha kugira ngo umwana wese abashe gufashwa mu rwego arimo, tubwongeremo.”

Dr Mbarushuimana yakomeje avuga ko bazanahugura abayobozi b’ibigo by’amashuri mu gihugu hose kugira ngo nihagira n’umwana ugaragara mu ishuri afite Autisme azajye ahabwa uburenganzira akwiye guhabwa.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, igaragaza ko umwe mu bana 100 aba afite ubumuga bwa Autisme.

Kugeza ubu mu Rwanda nta mibare nyakuri y’abafite ubu bumuga ihari, gusa Ikigo Autisme Rwanda kivuga ko kuva cyatangira muri 2015 kimaze kwakira abana 300, cyahaye uburezi bw’ibanze.

Gusa mu rwego rwo kumenya abana bafite ubu bumuga, hari porogaramu ya mudasobwa yitwa ‘IGAJU’ iri gukorwa, abantu bazajya biyandikishamo, bagasubiza ibibazo ibabaza, hanyuma umwana watangiwe amakuru iyo porogaramu ikavuga niba akwiye kugana inzobere mu kwita ku bantu bafite Autisme ikwegereye.

Autisme ni ubumuga buvukanwa, bugaragara umwana ageze mu kigero cy’amezi umunani kuzamura, aho imyitwarire ye iba idasanzwe, ku buryo iba itandukanye cyane n’iy’umwana ufite ubuzima buzira umuze.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *